12 None mpa ka karere k’imisozi miremire Yehova yansezeranyije urya munsi,+ kuko icyo gihe wiyumviye ko hari hatuwe n’Abanakimu,+ kandi ko hari imigi ikomeye igoswe n’inkuta.+ Yehova azabana nanjye+ kandi nzigarurira iyo migi yabo nk’uko Yehova yabisezeranyije.”+