42 amakomamanga+ magana ane yo ku nshundura zombi, ni ukuvuga imirongo ibiri y’amakomamanga yari kuri buri rushundura, atamirije ku mitwe ibiri yari kuri izo nkingi ifite ishusho y’urweso,
22 Buri nkingi yari ifite umutwe ucuzwe mu muringa,+ ukagira ubuhagarike bw’imikono itanu.+ Urushundura n’amakomamanga byari bizengurutse umutwe w’inkingi+ byari bicuzwe mu muringa; inkingi ya kabiri na yo yari imeze ityo, iriho n’amakomamanga.+