3 Nuko mu mwaka wa munani w’ingoma ye, igihe yari akiri muto,+ atangira gushaka+ Imana ya sekuruza Dawidi. Hanyuma mu mwaka wa cumi n’ibiri w’ingoma ye, atangira kweza+ u Buyuda na Yerusalemu, akuraho utununga,+ inkingi zera z’ibiti,+ ibishushanyo bibajwe+ n’ibishushanyo biyagijwe.