ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 15:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 Ku ngoma ya Peka umwami wa Isirayeli, Tigulati-Pileseri+ umwami wa Ashuri+ yarateye yigarurira Iyoni,+ Abeli-Beti-Maka,+ Yanowa, Kedeshi,+ Hasori,+ Gileyadi,+ Galilaya+ n’igihugu cyose cya Nafutali,+ ajyana abaturage baho mu bunyage muri Ashuri.+

  • 2 Abami 17:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Umwami wa Ashuri agaba igitero mu gihugu hose, atera na Samariya, amara imyaka itatu ayigose.+

  • 2 Abami 19:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Wowe ubwawe wiyumviye ibyo abami ba Ashuri bakoreye ibihugu byose bakabirimbura;+ none se wibwira ko ari wowe uzarokoka?+

  • Yesaya 10:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Ukuboko kwanjye+ kuzafata ubutunzi+ bw’abantu bo mu mahanga nk’uko umuntu akora mu cyari; nk’uko umuntu akoranya amagi yatawe, nanjye nzakoranya abantu bo mu isi yose, kandi nta n’umwe uzakubita amababa, cyangwa ngo abumbure akanwa ke cyangwa ngo ajwigire.’”

  • Yesaya 37:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Mbese imana+ z’amahanga ba sogokuruza barimbuye zarayarokoye,+ urugero nka Gozani+ na Harani+ na Resefu, ndetse na bene Edeni+ babaga i Telasari?

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze