16 Umumarayika+ akomeza kurambura ukuboko kwe akwerekeje i Yerusalemu ngo aharimbure; Yehova yisubiraho+ bitewe n’icyo cyago, maze abwira uwo mumarayika warimburaga abantu ati “birahagije! Manura ukuboko.” Uwo mumarayika wa Yehova yari ageze hafi y’imbuga bahuriraho ya Arawuna+ w’Umuyebusi.+