Indirimbo ya Asafu.+
50 Yehova,+ Imana nyamana,+ yaravuze.+
Nuko ahamagara isi+
Kuva aho izuba rirasira kugeza aho rirengera.+
2 Imana yarabagiraniye kuri Siyoni,+ yo bwiza butunganye.+
3 Imana yacu izaza, kandi ntishobora guceceka.+
Imbere yayo hari umuriro ukongora,+
Kandi mu mpande zayo hose ikikijwe n’imvura y’umugaru nyinshi bikabije.+
4 Ihamagara mu ijuru hejuru no mu isi,+
Kugira ngo icire ubwoko bwayo urubanza,+
5 Iti “nimuteranye indahemuka zanjye zize aho ndi,+
Izigirana nanjye isezerano rishingiye ku bitambo.”+
6 Ijuru rivuga gukiranuka kwayo,+
Kuko Imana ari yo Mucamanza.+ Sela.
7 “Bwoko bwanjye, nimutege amatwi mbabwire;+
Isirayeli we, ngiye kugushinja.+
Ndi Imana, ndi Imana yawe.+
8 Singucyahira ibitambo byawe,+
Cyangwa ibitambo byawe bikongorwa n’umuriro bihora imbere yanjye.+
9 Nta kimasa nzakura mu nzu yawe,+
Nta n’amasekurume y’ihene nzakura mu rugo rw’amatungo yawe.
10 Kuko inyamaswa zo mu ishyamba zose ari izanjye,+
N’inyamaswa ziri ku misozi igihumbi.+
11 Ibiguruka byo mu misozi byose mbizi neza,+
Kandi amashyo y’inyamaswa zo mu gasozi ni ayanjye.+
12 Niyo nasonza sinabikubwira,
Kuko ubutaka+ n’umwero wabwo byose ari ibyanjye.+
13 Mbese nkeneye kurya inyama z’ibimasa by’imishishe,+
No kunywa amaraso y’amasekurume y’ihene?+
14 Jya utambira Imana ishimwe,+
Kandi ujye uhigura imihigo wahigiye Isumbabyose.+
15 Ku munsi w’amakuba uzampamagare.+
Nzagutabara, nawe uzansingiza.”+
16 Ariko umuntu mubi we, Imana izamubwira+ iti
“Ni nde waguhaye uburenganzira bwo kurondora amategeko yanjye,+
No guhoza isezerano ryanjye mu kanwa kawe?+
17 Dore wanze guhanwa,+
Kandi ukomeza gusuzugura amagambo yanjye.+
18 Iyo wabonaga umujura waramwishimiraga;+
Kandi wakundaga kwifatanya n’abasambanyi.+
19 Warekuye akanwa kawe kavuga ibibi,+
N’ururimi rwawe ntirwatana n’uburiganya.+
20 Uricara ukavuga nabi umuvandimwe wawe,+
Ugataranga mwene nyoko.+
21 Ibyo byose warabikoze nkomeza kwicecekera,+
Maze wibwira ko meze nkawe.+
Ngiye kuguhana,+ kandi ibyawe byose nzabishyira imbere yawe.+
22 Nimusobanukirwe ibi mwa bibagirwa Imana mwe,+
Kugira ngo ntabatanyaguza ntihagire ubatabara.+
23 Untambira ishimwe ni we unsingiza,+
Kandi ukomeza kugendera mu nzira yashyizweho,
Nzatuma abona agakiza gaturuka ku Mana.”+