42 Hemani+ na Yedutuni+ hamwe na bo bavuzaga impanda+ n’ibyuma birangira n’ibindi bikoresho by’umuzika basingiza Imana y’ukuri; bene+ Yedutuni bari ku marembo.
3 Mu muryango wa Yedutuni:+ abahungu ba Yedutuni ni Gedaliya,+ Seri,+ Yeshaya,+ Shimeyi, Hashabiya na Matitiya.+ Abo uko ari batandatu bayoborwaga na se Yedutuni wahanuraga acuranga inanga, ashimira Yehova kandi amusingiza.+