Gutegeka kwa Kabiri 12:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Aho ni ho muzajya murira muri imbere ya Yehova Imana yanyu,+ mwishimire ibyo mukora byose,+ mwe n’abo mu ngo zanyu, kuko Yehova Imana yanyu yabahaye umugisha. Gutegeka kwa Kabiri 16:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Ujye umara iminsi irindwi wizihiriza Yehova Imana yawe umunsi mukuru,+ uwizihirize ahantu Yehova azatoranya, kuko Yehova Imana yawe azaha umugisha+ umusaruro wawe wose, akaguha umugisha mu byo uzakora byose, kandi rwose uzishime unezerwe.+ Nehemiya 8:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Akomeza ababwira ati “mugende murye ibibyibushye, munywe n’ibiryoshye kandi mwoherereze ibyokurya+ abadafite icyo bateguriwe, kuko uyu ari umunsi werejwe Umwami wacu, kandi ntimubabare, kuko ibyishimo bituruka kuri Yehova ari igihome cyanyu.”
7 Aho ni ho muzajya murira muri imbere ya Yehova Imana yanyu,+ mwishimire ibyo mukora byose,+ mwe n’abo mu ngo zanyu, kuko Yehova Imana yanyu yabahaye umugisha.
15 Ujye umara iminsi irindwi wizihiriza Yehova Imana yawe umunsi mukuru,+ uwizihirize ahantu Yehova azatoranya, kuko Yehova Imana yawe azaha umugisha+ umusaruro wawe wose, akaguha umugisha mu byo uzakora byose, kandi rwose uzishime unezerwe.+
10 Akomeza ababwira ati “mugende murye ibibyibushye, munywe n’ibiryoshye kandi mwoherereze ibyokurya+ abadafite icyo bateguriwe, kuko uyu ari umunsi werejwe Umwami wacu, kandi ntimubabare, kuko ibyishimo bituruka kuri Yehova ari igihome cyanyu.”