11 Abavandimwe be bose na bashiki be bose n’abandi bose bari baziranye na we kera+ bakomeza kuza kumusura, bagasangirira na we+ iwe mu rugo, kandi bakifatanya na we mu kababaro, bakanamuhumuriza bitewe n’ibyago byose Yehova yari yararetse bikamugeraho. Buri wese akamuha igiceri n’impeta ya zahabu.