-
1 Ibyo ku Ngoma 24:31Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
31 Na bo bakoze ubufindo+ nk’uko abavandimwe babo bene Aroni babukoreye imbere y’umwami Dawidi na Sadoki na Ahimeleki n’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’abatambyi n’ab’Abalewi. Uwabaga ari umutware ukomeye mu nzu ya ba sekuruza yafatwaga kimwe n’uwabaga ari umutware woroheje mu nzu ya ba sekuruza.+
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 27:1Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
27 Iyi ni yo mitwe y’ingabo z’Abisirayeli bari mu ngabo z’umwami. Iyo mitwe yarimo abatware b’amazu ya ba sekuruza,+ abatware+ b’ibihumbi, abatware b’amagana+ n’abatware bari bashinzwe+ iyo mitwe y’ingabo. Buri kwezi iyo mitwe y’ingabo yarasimburanaga mu gihe cy’umwaka wose, kandi buri mutwe wari ugizwe n’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.
-