ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 18:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Hezekiya yiringiraga Yehova Imana ya Isirayeli.+ Mu bami b’u Buyuda+ bose bamukurikiye ndetse n’abamubanjirije, nta wigeze ahwana na we.+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 5:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Igihe barwanaga na bo baratabawe, ku buryo Abahagari n’abari kumwe na bo bose bahanwe mu maboko yabo. Batakambiye Imana ngo ibatabare+ muri iyo ntambara, Imana yumva gutaka kwabo kuko bayiringiye.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 16:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Ese Abanyetiyopiya+ n’Abanyalibiya+ ntibari ingabo nyinshi cyane zitabarika, zifite amagare y’intambara menshi n’abagendera ku mafarashi benshi cyane?+ Ariko kubera ko wishingikirije kuri Yehova, yabahanye mu maboko yawe.+

  • Zab. 22:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  5 Baragutakiye+ maze bararokoka ntibagira icyo baba;+

      Barakwiringiye ntibakorwa n’isoni.+

  • Zab. 37:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  5 Iragize Yehova mu nzira yawe;+

      Umwishingikirizeho+ na we azagira icyo akora.+

  • Zab. 146:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  5 Hahirwa umuntu ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi,+

      Akiringira Yehova Imana ye,+

  • Nahumu 1:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Yehova ni mwiza,+ ni igihome+ gikingira ku munsi w’amakuba.+

      Azi abamushakiraho ubuhungiro.+

  • 1 Timoteyo 4:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Ibyo ni byo duhatanira kugeraho dukorana umwete,+ kuko ibyiringiro byacu+ bishingiye ku Mana nzima, yo Mukiza+ w’abantu b’ingeri zose,+ cyane cyane w’abizerwa.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze