33 Amaherezo Hezekiya aratanga asanga ba sekuruza,+ bamuhamba mu ibanga ry’umusozi uzamuka ugana ku irimbi rya bene Dawidi.+ Igihe yapfaga, abaturage b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu bose bamuhaye icyubahiro.+ Nuko umuhungu we Manase+ yima ingoma mu cyimbo cye.