7 Nanone ku ngoma ya Aritazerusi, Bishilamu na Mitiredati na Tabeli na bagenzi babo bandi, bandikiye Aritazerusi umwami w’u Buperesi urwandiko ruhindurwa mu rurimi rw’icyarameyi, kandi rwandikwa mu nyuguti z’icyarameyi.+
23 Urwandiko rw’umwami Aritazerusi rumaze gusomerwa imbere ya Rehumu+ na Shimushayi+ umwanditsi na bagenzi babo,+ bihutira kujya i Yerusalemu aho Abayahudi bari bari kugira ngo babahagarike ku mbaraga.+