2 Yeshuwa+ mwene Yehosadaki n’abavandimwe be b’abatambyi na Zerubabeli+ mwene Salatiyeli+ n’abavandimwe be, barahaguruka bubaka igicaniro cy’Imana ya Isirayeli kugira ngo bajye bagitambiraho ibitambo bikongorwa n’umuriro, nk’uko byanditswe+ mu mategeko ya Mose umuntu w’Imana y’ukuri.