16 Abantu bose umwami w’i Babuloni yajyanye mu bunyage i Babuloni+ ni abagabo b’intwari ibihumbi birindwi, abanyabukorikori n’abahanga mu kubaka ibihome igihumbi, bose bari abagabo b’abanyambaraga bashoboye kujya ku rugamba.
20 Abasigaye baticishijwe inkota yabajyanye ho iminyago i Babuloni,+ baba abagaragu be+ n’ab’abahungu be kugeza igihe ubwami bw’Abaperesi+ bwatangiriye gutegeka,