4 Kandi Ezira umwandukuzi yari ahagaze ahantu hirengeye hari hubakishije ibiti+ hari hateguriwe uwo munsi; iburyo bwe yari ahagararanye na Matitiya na Shema na Anaya na Uriya na Hilukiya na Maseya, ibumoso hari Pedaya na Mishayeli na Malikiya+ na Hashumu+ na Hashibadana na Zekariya na Meshulamu.