Kuva 18:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Bajye bacira abantu imanza igihe cyose bibaye ngombwa. Bajye bakuzanira imanza zikomeye,+ ariko imanza zoroheje bo ubwabo bajye bazica. Iyorohereze imirimo, maze na bo bajye bagufasha kwikorera uwo mutwaro.+ Gutegeka kwa Kabiri 16:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 “Uzishyirireho abacamanza+ n’abatware+ mu migi yose Yehova Imana yawe agiye kuguha nk’uko imiryango yanyu iri, kandi bajye bacira rubanda imanza zikiranuka. 2 Ibyo ku Ngoma 19:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 I Yerusalemu na ho Yehoshafati ahashyira bamwe mu Balewi+ n’abatambyi,+ na bamwe mu batware b’amazu ya ba sekuruza+ muri Isirayeli, kugira ngo bajye baca imanza+ mu izina rya Yehova kandi bumve imanza+ z’abaturage b’i Yerusalemu.
22 Bajye bacira abantu imanza igihe cyose bibaye ngombwa. Bajye bakuzanira imanza zikomeye,+ ariko imanza zoroheje bo ubwabo bajye bazica. Iyorohereze imirimo, maze na bo bajye bagufasha kwikorera uwo mutwaro.+
18 “Uzishyirireho abacamanza+ n’abatware+ mu migi yose Yehova Imana yawe agiye kuguha nk’uko imiryango yanyu iri, kandi bajye bacira rubanda imanza zikiranuka.
8 I Yerusalemu na ho Yehoshafati ahashyira bamwe mu Balewi+ n’abatambyi,+ na bamwe mu batware b’amazu ya ba sekuruza+ muri Isirayeli, kugira ngo bajye baca imanza+ mu izina rya Yehova kandi bumve imanza+ z’abaturage b’i Yerusalemu.