16 Rwaramanukaga rukagera ku ntangiriro y’umusozi uteganye n’igikombe cya mwene Hinomu,+ kiri mu kibaya cya Refayimu+ mu majyaruguru, rukamanuka rugana mu gikombe cya Hinomu, rukagera mu ibanga ry’umusozi umugi w’Abayebusi+ wari wubatsweho mu majyepfo, rukamanuka rukagera Eni-Rogeli.+