5 Abafilisitiya na bo bateranira hamwe kugira ngo barwanye Abisirayeli. Bazana amagare y’intambara+ ibihumbi mirongo itatu, abagendera ku mafarashi ibihumbi bitandatu n’ingabo zinganya ubwinshi n’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja.+ Barazamuka bakambika i Mikimashi mu burasirazuba bwa Beti-Aveni.+