3 Nuko ndababwira nti “amarembo+ ya Yerusalemu ntagomba gukingurwa izuba ritaracana; kandi igihe bazaba bahagaze ku marembo, bajye bakinga inzugi bazidanangire.+ Kandi mujye mushyiraho abarinzi bo mu baturage b’i Yerusalemu, buri wese ahagarare aho arindira imbere y’inzu ye.”+