3 Ariko Zerubabeli na Yeshuwa+ n’abandi batware+ b’amazu ya ba sekuruza bo muri Isirayeli barabasubiza bati “ntimuzafatanya natwe kubakira Imana yacu inzu,+ ahubwo ni twe ubwacu tuzubakira Yehova Imana ya Isirayeli, nk’uko Kuro+ Umwami w’u Buperesi yabidutegetse.”