2 Nuko umwami atuma ku Bagibeyoni+ avugana na bo. (Ubundi Abagibeyoni ntibari Abisirayeli, ahubwo bari Abamori+ bacitse ku icumu. Abisirayeli bari bararahiriye+ kutazagira icyo babatwara, ariko Sawuli ashaka kubica+ abitewe n’ishyaka ridahwitse+ yarwaniraga Abisirayeli n’Abayuda.)