14 Nyuma y’ibyo yubatse urukuta rw’inyuma+ rw’Umurwa wa Dawidi,+ kuva mu burasirazuba bw’ikibaya cya Gihoni+ kugeza ku Irembo ry’Amafi,+ rukazenguruka rukagera no muri Ofeli;+ arugira rurerure cyane. Hanyuma ashyira abatware b’ingabo mu migi yose y’u Buyuda igoswe n’inkuta.+