Abalewi 19:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 “‘Ntimukagire uwo murenganya mu rubanza. Ntukabere umukene+ cyangwa ngo utoneshe umuntu ukomeye.+ Ujye ucira mugenzi wawe urubanza rutabera. Abalewi 19:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 “‘Ntukangire umuvandimwe wawe mu mutima.+ Ujye ucyaha mugenzi wawe,+ kugira ngo mwembi mutabarwaho icyaha. 2 Ibyo ku Ngoma 19:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Abwira abo bacamanza ati “mwitondere ibyo mukora,+ kuko abantu atari bo babashinze guca imanza, ahubwo ari Yehova.+ Ari kumwe namwe mu manza muca.+ 1 Timoteyo 5:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Abafite akamenyero ko gukora ibyaha,+ ujye ubacyahira+ imbere ya bose kugira ngo abasigaye na bo batinye.+ Tito 2:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Ujye ukomeza kuvuga ibyo bintu, utere abantu inkunga kandi ubacyahe ufite ubutware bwose.+ Ntihakagire umuntu uguhinyura.+
15 “‘Ntimukagire uwo murenganya mu rubanza. Ntukabere umukene+ cyangwa ngo utoneshe umuntu ukomeye.+ Ujye ucira mugenzi wawe urubanza rutabera.
17 “‘Ntukangire umuvandimwe wawe mu mutima.+ Ujye ucyaha mugenzi wawe,+ kugira ngo mwembi mutabarwaho icyaha.
6 Abwira abo bacamanza ati “mwitondere ibyo mukora,+ kuko abantu atari bo babashinze guca imanza, ahubwo ari Yehova.+ Ari kumwe namwe mu manza muca.+
20 Abafite akamenyero ko gukora ibyaha,+ ujye ubacyahira+ imbere ya bose kugira ngo abasigaye na bo batinye.+
15 Ujye ukomeza kuvuga ibyo bintu, utere abantu inkunga kandi ubacyahe ufite ubutware bwose.+ Ntihakagire umuntu uguhinyura.+