5 Rubeni+ yari imfura+ ya Isirayeli, ariko uburenganzira buhabwa umwana w’imfura yarabwambuwe buhabwa bene Yozefu+ mwene Isirayeli, kubera ko Rubeni yahumanyije uburiri bwa se.+ Ni yo mpamvu mu bisekuru byabo Rubeni atanditswe ko ari we ufite uburenganzira buhabwa umwana w’imfura.