9 Nehemiya+ wari Tirushata+ na Ezira+ umutambyi akaba n’umwandukuzi, n’Abalewi bigishaga abantu, babwira abantu bose bati “uyu ni umunsi werejwe Yehova Imana yanyu.+ Ntimuboroge cyangwa ngo murire.”+ Kuko abantu bose bariraga mu gihe bumvaga amagambo yo mu mategeko.+