36 Mu minsi irindwi, buri munsi muzajye mutambira Yehova igitambo gikongorwa n’umuriro. Ku munsi wa munani hazabe ikoraniro ryera+ kandi muzature Yehova igitambo gikongorwa n’umuriro. Iryo ni ikoraniro ryihariye. Ntimukagire umurimo wose uruhanyije mukora.