ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 20:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 “Abatware+ na bo bazabaze abantu bati ‘ni nde wubatse inzu akaba atarayitaha? Nagende asubire mu nzu ye, kugira ngo atagwa ku rugamba ikazatahwa n’undi.+

  • 1 Abami 8:63
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 63 Salomo atamba ibitambo bisangirwa+ yagombaga gutura Yehova, ni ukuvuga inka ibihumbi makumyabiri na bibiri n’intama ibihumbi ijana na makumyabiri,+ kugira ngo umwami n’Abisirayeli bose batahe+ inzu ya Yehova.

  • Zab. 30:Amagambo abanza-12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Indirimbo yo gutaha inzu.+ Zaburi ya Dawidi.

      30 Yehova, nzagushyira hejuru kuko wanzamuye,+

      Ntiwemere ko abanzi banjye banyishima hejuru.+

       2 Yehova Mana yanjye, naragutakiye nawe urankiza.+

       3 Yehova, wazamuye ubugingo bwanjye ubuvana mu mva;+

      Watumye nkomeza kubaho kugira ngo ntamanuka nkajya muri rwa rwobo.+

       4 Muririmbire Yehova mwa ndahemuka ze mwe.+

      Mushime izina* rye ryera,+

       5 Kuko kurakarirwa na we ari iby’akanya gato,+

      Kwemerwa na we bikaba iby’ubuzima bwose.+

      Nimugoroba amarira ashobora gutaha iwawe,+ ariko mu gitondo hakabaho ijwi ry’ibyishimo.+

       6 Igihe nari nguwe neza,+ naravuze nti

      “Sinzigera nyeganyezwa.”+

       7 Yehova, umusozi wanjye wawukomeresheje imbaraga kubera ko wanyemeye.+

      Wahishe mu maso hawe, mpagarika umutima.+

       8 Yehova, ni wowe nakomeje guhamagara;+

      Nakomeje kwinginga Yehova ngo angirire neza.+

       9 Amaraso yanjye azakungura iki nimanuka nkajya muri rwa rwobo?+

      Ese umukungugu uzagusingiza?+ Ese uzavuga ukuri kwawe?+

      10 Yehova, unyumve kandi ungirire neza.+

      Yehova, untabare.+

      11 Umuborogo wanjye wawuhinduye imbyino.+

      Wanyambuye ikigunira unkenyeza umunezero,+

      12 Kugira ngo umutima* wanjye ukuririmbire ntuceceke.+

      Yehova Mana yanjye, nzagusingiza kugeza ibihe bitarondoreka.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze