-
1 Ibyo ku Ngoma 28:1Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
28 Nuko Dawidi akoranyiriza i Yerusalemu abatware+ ba Isirayeli bose, abatware+ b’imiryango ya Isirayeli, abatware+ b’imitwe y’ingabo zakoreraga umwami, abatware b’ibihumbi,+ abatware b’amagana,+ abatware bari bashinzwe kwita ku mutungo+ w’umwami n’uw’abahungu be, hamwe n’amatungo+ ye n’ayabo,+ abatware b’ibwami,+ abagabo b’abanyambaraga,+ n’undi muntu wese w’intwari kandi w’umunyambaraga.
-
-
Nehemiya 9:32Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
32 “None rero Mana yacu, Mana ikomeye,+ ifite imbaraga+ kandi iteye ubwoba,+ wowe ukomeza isezerano+ kandi ukagaragaza ineza yuje urukundo,+ ingorane zose twagize,+ twe n’abami bacu+ n’abatware bacu+ n’abatambyi bacu+ n’abahanuzi bacu+ na ba sogokuruza+ n’abagize ubwoko bwawe bose, uhereye mu gihe cy’abami ba Ashuri kugeza uyu munsi,+ ntubone ko zoroheje.+
-