17 na Mataniya+ mwene Mika mwene Zabudi mwene Asafu+ waririmbishaga indirimbo zo gusingiza,+ agasingiza Imana mu gihe cy’isengesho,+ na Bakibukiya wari uwa kabiri mu bavandimwe be, na Abuda mwene Shamuwa mwene Galali+ mwene Yedutuni.+
8 Abalewi ni Yeshuwa,+ Binuwi,+ Kadimiyeli,+ Sherebiya, Yuda na Mataniya+ wari ushinzwe kuririmbisha indirimbo zo gushimira Imana, we n’abavandimwe be.