Esiteri 3:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Abagaragu bose b’umwami babaga mu irembo ry’umwami+ bunamiraga Hamani bakamwikubita imbere, kuko ari ko umwami yari yarategetse. Ariko Moridekayi we ntiyamwunamiraga cyangwa ngo amwikubite imbere.+ Esiteri 5:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Hanyuma Hamani atangira kubaratira ubutunzi bwe+ bwinshi n’abahungu be+ benshi, n’ibintu byose umwami yamukoreye akamuha icyubahiro, n’ukuntu yamushyize hejuru akamurutisha abandi batware n’abagaragu b’umwami.+ Imigani 16:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Kwibona bibanziriza kurimbuka,+ kandi kugira umutima wishyira hejuru bibanziriza kugwa.+ Imigani 18:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Mbere y’uko umuntu agwa, umutima we ubanza kwishyira hejuru,+ kandi kwicisha bugufi bibanziriza icyubahiro.+ Imigani 30:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Hari abantu bafite amaso yishyira hejuru cyane, kandi amaso yabo akibona.+
2 Abagaragu bose b’umwami babaga mu irembo ry’umwami+ bunamiraga Hamani bakamwikubita imbere, kuko ari ko umwami yari yarategetse. Ariko Moridekayi we ntiyamwunamiraga cyangwa ngo amwikubite imbere.+
11 Hanyuma Hamani atangira kubaratira ubutunzi bwe+ bwinshi n’abahungu be+ benshi, n’ibintu byose umwami yamukoreye akamuha icyubahiro, n’ukuntu yamushyize hejuru akamurutisha abandi batware n’abagaragu b’umwami.+
12 Mbere y’uko umuntu agwa, umutima we ubanza kwishyira hejuru,+ kandi kwicisha bugufi bibanziriza icyubahiro.+