12 Nuko umwami abwira umwamikazi Esiteri+ ati “mu ngoro y’i Shushani+ Abayahudi bahishe abantu magana atanu, bica n’abahungu icumi ba Hamani. Ubwo se mu ntara+ zisigaye z’umwami bishe abangana iki?+ None se urifuza iki ngo ugihabwe?+ Kandi ikindi usaba ni iki+ ngo gikorwe?”