14 Umugore we Zereshi n’incuti ze zose babyumvise baramubwira bati “nibashinge igiti+ gifite uburebure bw’imikono mirongo itanu, maze mu gitondo+ ubwire umwami bakimanikeho Moridekayi,+ hanyuma ujyane n’umwami mu birori wishimye.” Iyo nama inyura+ Hamani, maze ategeka ko bashinga icyo giti.+