-
Esiteri 3:12Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
12 Hanyuma mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa cumi n’itatu, bahamagaza abanditsi+ b’umwami maze bandika+ ibintu byose Hamani yategetse abatware b’umwami na ba guverineri bategekaga intara zitandukanye,+ n’abatware batwaraga abantu b’amoko atandukanye bo muri buri ntara; bandikira buri bwoko hakurikijwe imyandikire+ yabwo n’ururimi rwabwo. Izo nzandiko zandikwa mu izina+ ry’Umwami Ahasuwerusi, maze zishyirwaho ikimenyetso gifatanya cy’impeta y’umwami.+
-
-
Esiteri 8:9Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
9 Nuko icyo gihe bahamagara abanditsi+ b’umwami, mu kwezi kwa gatatu, ari ko kwezi kwa Sivani, ku munsi wa makumyabiri n’itatu, maze bandika ibyo Moridekayi yategetse Abayahudi byose, n’abatware+ n’ibikomangoma na ba guverineri bo mu ntara zihera mu Buhindi zikagera muri Etiyopiya, zose hamwe zari intara ijana na makumyabiri n’indwi.+ Buri ntara yandikirwa hakurikijwe imyandikire yayo,+ na buri bwoko bwandikirwa mu rurimi rwabwo,+ n’Abayahudi bandikirwa hakurikijwe imyandikire yabo no mu rurimi rwabo.+
-