ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 24:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Uko ni ko yajyanye Yehoyakini+ mu bunyage i Babuloni,+ ajyana n’umugabekazi,+ abagore b’umwami, abatware b’ibwami+ n’abanyacyubahiro bose bo muri icyo gihugu, abavana i Yerusalemu abajyana mu bunyage i Babuloni.

  • 1 Ibyo ku Ngoma 3:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Yehoyakimu yabyaye Yekoniya,+ Yekoniya abyara Sedekiya.

  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Nuko mu ntangiriro+ z’umwaka, Umwami Nebukadinezari yohereza+ ingabo zifata Yehoyakini zimujyana i Babuloni+ hamwe n’ibikoresho by’agaciro byo mu nzu ya Yehova.+ Hanyuma yimika Sedekiya,+ se wabo wa Yehoyakini, aba umwami w’u Buyuda na Yerusalemu.+

  • Yeremiya 22:28
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 28 Mbese uyu mugabo Koniya+ ni ikibumbano cyasuzuguwe, kikajanjagurwa+ kandi kikaba kitishimirwa?+ Kuki we n’urubyaro rwe bajugunywa, bagatabwa mu gihugu batigeze kumenya?’+

  • Yeremiya 37:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 37 Nuko Umwami Sedekiya+ mwene Yosiya+ yima ingoma mu cyimbo cya Koniya+ mwene Yehoyakimu,+ ari Nebukadinezari umwami w’i Babuloni umugize umwami w’u Buyuda.+

  • Yeremiya 52:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 Mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi Yehoyakini+ umwami w’u Buyuda ari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi n’abiri, ku munsi wako wa makumyabiri n’itanu, Evili-Merodaki umwami w’i Babuloni wari wimye ingoma muri uwo mwaka, avana Yehoyakini umwami w’u Buyuda mu nzu y’imbohe.+

  • Matayo 1:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Yosiya+ yabyaye Yekoniya+ n’abavandimwe be igihe bajyanwaga mu bunyage i Babuloni.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze