7 Ni we wareze+ Hadasa ari we Esiteri umukobwa wa se wabo,+ kuko atagiraga se na nyina; uwo mukobwa yari ateye neza kandi afite uburanga.+ Se na nyina bamaze gupfa, Moridekayi yaramujyanye amurera nk’umukobwa we.
20 Nta muntu Esiteri yabwiraga ubwoko bwe+ cyangwa ngo amubwire bene wabo abo ari bo, kuko ari ko Moridekayi+ yari yaramutegetse;+ yakoraga ibyo Moridekayi yamubwiraga byose, mbese nk’igihe yari akimurera.+