ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Imigani 14:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Umunyabwenge aratinya akareka ibibi,+ ariko umuntu w’umupfu ararakara cyane kandi akiyiringira.+

  • Imigani 28:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Hahirwa umuntu uhora atinya,+ ariko uwinangira umutima azahura n’akaga.+

  • Yesaya 30:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 30 Yehova aravuga ati “abana binangira+ bazabona ishyano, bahora biteguye gusohoza imigambi ariko itanturutseho,+ bakagirana n’abandi amasezerano basuka ituro ry’ibyokunywa, ariko batayobowe n’umwuka wanjye, kugira ngo bongere icyaha ku kindi.+

  • Daniyeli 5:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Ariko igihe umutima we wishyiraga hejuru akinangira maze agakora iby’ubwibone,+ yakuwe ku ntebe ye y’ubwami, yamburwa icyubahiro cye.+

  • Zekariya 7:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Imitima yabo+ bayigize urutare kugira ngo batumvira amategeko+ n’amagambo Yehova nyir’ingabo yabamenyesheje binyuze ku mwuka we+ no ku bahanuzi ba kera.+ Ibyo byatumye Yehova nyir’ingabo abarakarira cyane.”+

  • Abaroma 2:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Ariko mu buryo buhuje no kwinangira kwawe+ n’umutima wawe utihana,+ wikururira umujinya+ wo ku munsi w’uburakari+ n’uwo guhishurwa+ k’urubanza rukiranuka rw’Imana.+

  • 1 Abakorinto 10:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Cyangwa se turashaka “gutera Yehova ishyari”?+ Mbese hari ubwo tumurusha imbaraga?+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze