12 Yehova abwira Satani ati “dore ibyo atunze byose biri mu maboko yawe. We ubwe wenyine ni we utagomba kubangurira ukuboko kwawe!” Nuko Satani arasohoka ava imbere ya Yehova.+
17 Mu gihe uwo na we yari atararangiza kuvuga, haza undi aramubwira ati “Abakaludaya+ biremyemo imitwe itatu maze biroha mu ngamiya barazijyana, abagaragu babicisha inkota. Ni jye jyenyine warokotse wo kubikubwira.”