ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 55:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Umuntu mubi nareke inzira ye,+ n’ugira nabi areke imitekerereze ye,+ agarukire Yehova na we azamugirira imbabazi,+ agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose.+

  • Ezekiyeli 33:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Ubabwire uti ‘“ndahiye kubaho kwanjye,” ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, “ko ntishimira ko umuntu mubi apfa;+ ahubwo nishimira ko umuntu mubi ahindukira+ akareka inzira ye maze agakomeza kubaho.+ Nimuhindukire! Nimuhindukire mureke inzira zanyu mbi.+ Kuki mwarinda gupfa mwa b’inzu ya Isirayeli mwe?”’+

  • Habakuki 1:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Kuki utuma mbona ibibi, ugakomeza kurebera ubugizi bwa nabi? Kuki ubusahuzi n’urugomo biri imbere yanjye, kandi se kuki hariho intonganya n’amakimbirane?+

  • Habakuki 1:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Amaso yawe aratunganye cyane ku buryo atakomeza kureba ibibi, kandi ntushobora gukomeza kureba ubugizi bwa nabi.+ None kuki urebera abakora iby’uburiganya,+ ugakomeza kwicecekera igihe umuntu mubi amira bunguri umurusha gukiranuka?+

  • Abaroma 9:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Ibyanditswe bivuga ibya Farawo ngo “iyi ni yo mpamvu yatumye nkureka ngo ugumeho, ni ukugira ngo ngaragaze imbaraga zanjye binyuze kuri wowe, kandi ngo izina ryanjye ryamamazwe mu isi yose.”+

  • Abaroma 9:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Niba rero Imana, nubwo yashatse kugaragaza uburakari bwayo no kumenyekanisha imbaraga zayo, yarihanganiye cyane inzabya z’umujinya zari zikwiriye kurimbuka,+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze