Gutegeka kwa Kabiri 19:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 “Ntuzimure imbago z’urubibi rwa mugenzi wawe+ zizaba zarashinzwe na ba sokuruza muri gakondo uzahabwa mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha ngo ucyigarurire. Gutegeka kwa Kabiri 27:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 “‘Havumwe umuntu wese wimura imbago z’urubibi rwa mugenzi we.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’) Imigani 23:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Ntukimure urubibi rwa kera+ kandi ntukajye mu murima w’imfubyi,+ Hoseya 5:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Abatware b’i Buyuda babaye kimwe n’abimura imbibi.+ Nzabasukaho umujinya wanjye nk’usuka amazi.
14 “Ntuzimure imbago z’urubibi rwa mugenzi wawe+ zizaba zarashinzwe na ba sokuruza muri gakondo uzahabwa mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha ngo ucyigarurire.
17 “‘Havumwe umuntu wese wimura imbago z’urubibi rwa mugenzi we.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’)