ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 3:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 nzaguha ibyo unsabye.+ Nzaguha umutima w’ubwenge no gusobanukirwa,+ ku buryo nta muntu uzahwana nawe mu bakubanjirije, kandi no mu bazagukurikira nta wuzahwana nawe.+

  • 1 Abami 4:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 Imana ikomeza guha Salomo ubwenge+ n’ubuhanga+ bwinshi cyane n’umutima ujijutse,+ bingana n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja.+

  • Yobu 35:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Ni yo itwigisha+ kurusha inyamaswa zo mu isi,+

      Igatuma tugira ubwenge kurusha ibiguruka byo mu kirere.

  • Imigani 2:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Kuko Yehova ari we utanga ubwenge;+ mu kanwa ke havamo ubumenyi n’ubushishozi.+

  • Umubwiriza 2:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 Kuko umuntu mwiza imbere yayo+ yamuhaye ubwenge n’ubumenyi no kunezerwa,+ ariko umunyabyaha yamuhaye umurimo wo gukusanya no guteranyiriza hamwe ibigomba guhabwa umuntu mwiza imbere y’Imana y’ukuri.+ Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.+

  • Daniyeli 1:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Abo bana bose uko ari bane, Imana y’ukuri ibaha ubumenyi n’ubushishozi mu birebana n’inyandiko zose n’ubwenge bwose,+ kandi Daniyeli yari afite ubuhanga bwo gusobanukirwa iyerekwa ryose n’inzozi z’ubwoko bwose.+

  • Matayo 11:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 Icyo gihe Yesu yongeraho ati “ndagusingiriza mu ruhame Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibi bintu wabihishe abanyabwenge n’abahanga ukabihishurira abana bato.+

  • Yakobo 1:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Niba rero muri mwe hari ubuze ubwenge,+ nakomeze abusabe Imana+ kuko iha bose ititangiriye itama, itongeyeho incyuro;+ kandi azabuhabwa.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze