ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Ibyo ku Ngoma 28:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 “None Salomo mwana wanjye, umenye+ Imana ya so uyikorere+ n’umutima wuzuye+ kandi wishimye,+ kuko Yehova agenzura imitima+ yose akamenya ibyo umutima utekereza n’ibyo wifuza.+ Numushaka uzamubona,+ ariko numuta+ na we azakureka burundu.+

  • Zab. 62:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Yehova, ineza yuje urukundo na yo ni wowe iturukaho,+

      Kuko witura umuntu wese ibihwanye n’ibyo yakoze.+

  • Imigani 24:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Nuvuga uti “dore ntitwabimenye,”+ mbese ugera imitima ntazabitahura,+ kandi ugenzura ubugingo bwawe ntazabimenya+ maze akitura umuntu wese ibihwanye n’ibyo yakoze?+

  • Yeremiya 32:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 wowe ufite imigambi ihebuje,+ kandi ugakora ibikorwa byinshi,+ wowe ufite amaso areba inzira zose z’abana b’abantu,+ kugira ngo witure buri wese ukurikije inzira ze n’imbuto z’imigenzereze ye;+

  • Ezekiyeli 33:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 “Mwaravuze muti ‘inzira za Yehova ntizigororotse.’+ Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, nzacira buri wese urubanza nkurikije inzira ze.”+

  • Matayo 16:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Umwana w’umuntu azaza mu ikuzo rya Se ari kumwe n’abamarayika be, kandi icyo gihe azitura umuntu wese ibihwanye n’imyifatire ye.+

  • Abaroma 2:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Izitura buri muntu wese ibihuje n’ibikorwa bye,+

  • 2 Abakorinto 5:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Twese tugomba kuzerekanwa uko turi imbere y’intebe y’urubanza ya Kristo,+ kugira ngo buri wese ahabwe ingororano ye ikwiriye ibyo yakoze ari mu mubiri, bihuje n’ibikorwa bye, byaba ibyiza cyangwa ibibi.+

  • Abagalatiya 6:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Ntimwishuke:+ iby’Imana ntibikerenswa,+ kuko ibyo umuntu abiba ari na byo azasarura.+

  • 1 Petero 1:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Byongeye kandi, niba mwambaza Data uca urubanza atarobanuye ku butoni+ akurikije imirimo ya buri wese, mujye mubaho mutinya+ muri iki gihe muri abimukira.+

  • Ibyahishuwe 22:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 “‘Dore ndaza vuba+ nzanye n’ingororano,+ kugira ngo niture umuntu wese ibihuje n’imirimo ye.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze