Zab. 139:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Ndetse n’umwijima, kuri wowe ntiwaba wijimye cyane,+Ahubwo ijoro ryamurika nk’amanywa;+ Umwijima na wo wahinduka urumuri.+ Yesaya 29:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Bazabona ishyano abamanuka hasi cyane bagiye guhisha Yehova imigambi yabo,+ bagakorera ibikorwa byabo mu mwijima,+ bavuga bati “ni nde utureba, kandi se ni nde uzi ibyo dukora?”+ Yeremiya 23:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 “Mbese hari uwakwihisha ahantu hiherereye simubone?,”+ ni ko Yehova avuga. “Ese hari icyanyisoba mu ijuru no ku isi?,”+ ni ko Yehova avuga. Amosi 9:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Nibajya kwihisha mu mpinga ya Karumeli, nzabashaka nitonze, kandi nzabafata nta kabuza.+ Nibajya kwihisha kure y’amaso yanjye, ku ndiba y’inyanja,+ nzategeka inzoka igende ibarireyo. Abaheburayo 4:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo,+ ahubwo ibintu byose byambaye ubusa kandi biratwikuruwe imbere y’amaso y’uzatubaza ibyo twakoze.+
12 Ndetse n’umwijima, kuri wowe ntiwaba wijimye cyane,+Ahubwo ijoro ryamurika nk’amanywa;+ Umwijima na wo wahinduka urumuri.+
15 Bazabona ishyano abamanuka hasi cyane bagiye guhisha Yehova imigambi yabo,+ bagakorera ibikorwa byabo mu mwijima,+ bavuga bati “ni nde utureba, kandi se ni nde uzi ibyo dukora?”+
24 “Mbese hari uwakwihisha ahantu hiherereye simubone?,”+ ni ko Yehova avuga. “Ese hari icyanyisoba mu ijuru no ku isi?,”+ ni ko Yehova avuga.
3 Nibajya kwihisha mu mpinga ya Karumeli, nzabashaka nitonze, kandi nzabafata nta kabuza.+ Nibajya kwihisha kure y’amaso yanjye, ku ndiba y’inyanja,+ nzategeka inzoka igende ibarireyo.
13 Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo,+ ahubwo ibintu byose byambaye ubusa kandi biratwikuruwe imbere y’amaso y’uzatubaza ibyo twakoze.+