Kubara 11:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Niba ari uku ungenje, nyica birangire+ niba ntonnye mu maso yawe, ne kubona ibyago bingeraho.” 1 Abami 19:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Hanyuma agenda urugendo rw’umunsi wose mu butayu, aza kwicara munsi y’igiti cy’umurotemu.+ Asaba Imana ko yakwipfira agira ati “ndarambiwe! Yehova, ubu noneho kuraho ubugingo bwanjye+ kuko nta cyo ndusha ba sogokuruza.” Yobu 7:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Ku buryo ubugingo bwanjye bwahisemo kudahumeka,Bugahitamo gupfa+ aho gusigara ndi amagufwa gusa. Yona 4:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 None rero Yehova, kuraho ubugingo bwanjye+ kuko gupfa bindutira kubaho.”+ Ibyahishuwe 9:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Muri iyo minsi, abantu bazashaka urupfu+ ariko ntibazarubona. Bazifuza gupfa ariko urupfu ruzabahunga.
4 Hanyuma agenda urugendo rw’umunsi wose mu butayu, aza kwicara munsi y’igiti cy’umurotemu.+ Asaba Imana ko yakwipfira agira ati “ndarambiwe! Yehova, ubu noneho kuraho ubugingo bwanjye+ kuko nta cyo ndusha ba sogokuruza.”
6 Muri iyo minsi, abantu bazashaka urupfu+ ariko ntibazarubona. Bazifuza gupfa ariko urupfu ruzabahunga.