Zab. 30:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Yehova Mana yanjye, naragutakiye nawe urankiza.+ Zab. 91:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Azanyambaza kandi nzamusubiza.+Nzabana na we mu gihe cy’amakuba.+ Nzamutabara muhe icyubahiro.+ Zab. 145:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Yehova aba hafi y’abamwambaza bose;+ Aba hafi y’abamwambaza mu kuri bose.+