Zab. 1:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Ababi bo ntibameze batyo,Ahubwo bameze nk’umurama utumurwa n’umuyaga.+ Yesaya 17:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Urusaku rw’abantu benshi bo mu mahanga+ ruzamera nk’urw’amazi menshi; ariko Imana izayacyaha+ kandi azahungira kure ashushubikanywe nk’umurama wo ku misozi utumuwe n’umuyaga, amere nk’ibyatsi bitwawe na serwakira.+ Hoseya 13:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Ni yo mpamvu bazamera nk’ibicu bya mu gitondo,+ bakamera nk’ikime kiyoyoka hakiri kare; bazamera nk’umurama wo ku mbuga bahuriraho utumurwa n’inkubi y’umuyaga,+ bamere nk’umwotsi usohokera mu mwenge wo mu gisenge. Matayo 3:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Mu kuboko kwe afashe igikoresho cyo kugosoza;* azasukura imbuga ahuriraho ayeze kandi ashyire ingano mu kigega,+ naho umurama awutwikishe+ umuriro udashobora kuzimywa.”
13 Urusaku rw’abantu benshi bo mu mahanga+ ruzamera nk’urw’amazi menshi; ariko Imana izayacyaha+ kandi azahungira kure ashushubikanywe nk’umurama wo ku misozi utumuwe n’umuyaga, amere nk’ibyatsi bitwawe na serwakira.+
3 Ni yo mpamvu bazamera nk’ibicu bya mu gitondo,+ bakamera nk’ikime kiyoyoka hakiri kare; bazamera nk’umurama wo ku mbuga bahuriraho utumurwa n’inkubi y’umuyaga,+ bamere nk’umwotsi usohokera mu mwenge wo mu gisenge.
12 Mu kuboko kwe afashe igikoresho cyo kugosoza;* azasukura imbuga ahuriraho ayeze kandi ashyire ingano mu kigega,+ naho umurama awutwikishe+ umuriro udashobora kuzimywa.”