Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi iririmbwa hacurangwa inanga ziregeye ku ijwi ryo hasi.+
12 Yehova, nkiza+ kuko indahemuka zishize;+
Abizerwa bashize mu bantu.
2 Bahora babeshyana;+
Bahora bavugana akarimi gasize amavuta,+ bafite imitima ibiri.+
3 Yehova azakuraho abafite akarimi gasize amavuta bose,
Bavuga ibyo kwiyemera,+
4 Bagira bati “tuzatsindisha ururimi rwacu.+
Twifitiye iminwa yacu. Ni nde uzadutegeka?”
5 Yehova aravuga ati “kubera ko imbabare zinyagwa, n’abakene bakaniha,+
Ngiye guhaguruka.+
Nzabarinda ababannyega.”+
6 Amagambo ya Yehova ni amagambo atunganye;+
Atunganye nk’ifeza yatunganyirijwe mu ruganda ruyishongesha rwo mu butaka, ifeza yatunganyijwe incuro ndwi.
7 Yehova, wowe ubwawe uzabarinda;+
Buri wese uzamurinda ab’iki gihe, kugeza iteka ryose.
8 Ababi bagendagenda hose,
Kuko ububi bwahawe intebe mu bantu.+