ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Ibyo ku Ngoma 15:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 na Matitiya,+ Elifelehu, Mikineya, Obedi-Edomu, Yeyeli na Azaziya bacurangaga inanga+ zifite ijwi ryo hasi,*+ kugira ngo bayobore abandi,

  • Zab. 12:Amagambo abanza-8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi iririmbwa hacurangwa inanga ziregeye ku ijwi ryo hasi.+

      12 Yehova, nkiza+ kuko indahemuka zishize;+

      Abizerwa bashize mu bantu.

       2 Bahora babeshyana;+

      Bahora bavugana akarimi gasize amavuta,+ bafite imitima ibiri.+

       3 Yehova azakuraho abafite akarimi gasize amavuta bose,

      Bavuga ibyo kwiyemera,+

       4 Bagira bati “tuzatsindisha ururimi rwacu.+

      Twifitiye iminwa yacu. Ni nde uzadutegeka?”

       5 Yehova aravuga ati “kubera ko imbabare zinyagwa, n’abakene bakaniha,+

      Ngiye guhaguruka.+

      Nzabarinda ababannyega.”+

       6 Amagambo ya Yehova ni amagambo atunganye;+

      Atunganye nk’ifeza yatunganyirijwe mu ruganda ruyishongesha rwo mu butaka, ifeza yatunganyijwe incuro ndwi.

       7 Yehova, wowe ubwawe uzabarinda;+

      Buri wese uzamurinda ab’iki gihe, kugeza iteka ryose.

       8 Ababi bagendagenda hose,

      Kuko ububi bwahawe intebe mu bantu.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze