9 Yakobo aramusubiza ati “imyaka maze ndi umwimukira, ni imyaka ijana na mirongo itatu.+ Iyo myaka ni mike kandi yari yuzuyemo imibabaro,+ ntigeze ku myaka ba sogokuru baramye igihe bari abimukira.”+
13 Abo bose bapfuye bizera,+ nubwo batigeze babona ibyasezeranyijwe.+ Ahubwo babibonye biri kure+ kandi barabyishimira, batangariza mu ruhame ko ari abanyamahanga kandi ko ari abashyitsi muri icyo gihugu,+