11 Nuko bamwe bagatera abandi bakikiriza basingiza+ Yehova kandi bamushimira bati “kuko ari mwiza,+ kandi ineza yuje urukundo agaragariza Isirayeli ihoraho iteka ryose.”+ Abandi bantu bose barangururaga amajwi+ basingiza Yehova, bamushimira ko urufatiro rw’inzu ya Yehova rwari rumaze gushyirwaho.