ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 1:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 Imana iravuga iti “dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose, n’ibiti byose byera imbuto+ ngo bibabere ibyokurya.+

  • Intangiriro 9:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 kandi ibiremwa byose bifite ubuzima bigenda ku butaka bizaba ibyokurya byanyu.+ Mbibahaye byose nk’uko nabahaye ibimera bibisi.+

  • Matayo 6:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 “Ku bw’ibyo rero, dore ibyo mbabwira: ntimukomeze guhangayikira+ ubugingo bwanyu mwibaza icyo muzarya cyangwa icyo muzanywa, cyangwa ngo muhangayikire imibiri yanyu mwibaza icyo muzambara.+ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, n’umubiri ukaruta imyambaro?+

  • Matayo 6:30
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 30 Niba se Imana yambika ityo ubwatsi bwo mu gasozi buba buriho uyu munsi ejo bukajugunywa mu ziko, ntizarushaho kubambika mwa bafite ukwizera guke mwe?+

  • Luka 12:28
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 28 Niba se Imana yambika ityo ibyatsi byo mu gasozi biba biriho uyu munsi ejo bikajugunywa mu muriro, ntizarushaho kubambika, mwa bafite ukwizera guke+ mwe!

  • Yohana 3:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 “Imana yakunze+ isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege,+ kugira ngo umwizera+ wese atarimbuka,+ ahubwo abone ubuzima bw’iteka.+

  • Ibyakozwe 14:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 nubwo mu by’ukuri itasigariye aho idafite ikiyihamya kuko yabagiriraga neza,+ ikabavubira imvura+ yo mu ijuru, ikabaha ibihe by’imyaka birumbuka n’ibyokurya byinshi, kandi ikuzuza imitima yanyu umunezero.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze